Inzozi za Moridekayi
1Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Nisani mu mwaka wa kabiri Ahashuwerusi mukuru ari ku ngoma, Moridekayi mwene Yayiri mwene Shimeyi mwene Kishi, wo mu muryango wa Benyamini yararose. 2Moridekayi uwo yari Umuyahudi wari utuye mu mujyi wa Shushani, kandi afite umwanya ukomeye ibwami. 3Yari umwe mu bajyanywe ho iminyago na Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, abakuye i Yeruzalemu hamwe na Yoyakiniumwami w’u Buyuda.
4Dore ibyo Moridekayi yarose: habayeho urusaku n’imidugararo, uguhinda kw’inkuba n’umutingito n’umuvurungano ku isi. 5Hanyuma haboneka ibiyoka bibiri binini bishyamiranye, biza bisakuza cyane. 6Kubera urusaku rwabyo, amahanga yose yitegura kurwanya ubwoko bw’intungane. 7Haboneka umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’amakuba n’ishavu, umunsi w’imidugararo no kurimbuka. 8Ubwoko bwose bw’intungane buradagadwa, bakuka umutima kubera ayo makuba yari abugarije, bitegura kurimbuka 9maze batakambira Imana. Nuko haboneka agasōko gatoya kavamo uruzi runini rutemba. 10Bukeye izuba rirarasa, abari abanyantegenke barakomezwa maze barimbura abanzi babo.
11Muri iryo bonekerwa Moridekayi amenya ibyo Imana yagambiriye gukora, akangutse abitekerezaho umunsi wose ashaka kumenya icyo bisobanura.
Moridekayi atahura umugambi wo kwica umwami
12Moridekayi ajya kuruhukira mu rugo rw’ingoro y’umwami ari kumwe na Gabata na Tara, inkone ebyiri zarindaga urwo rugo. 13Nuko yumva izo nkone ziganira akurikirana ikiganiro cyazo, amenya ko zifite umugambi wo kwica Umwami Ahashuwerusi maze azimuregaho. 14Umwami abibaza izo nkone zombi, zimaze kubyemera barazīca.
15Umwami ategeka ko byandikwa mu gitabo cy’amateka y’ibyo ku ngoma ye, Moridekayi nawe arabyandika. 16Umwami aha Moridekayi umwanya ukomeye ibwami, amuha n’impano amushimira ibyo yakoze.
17Nyamara Hamani Bugayo mwene Hamedata wari umutoni w’umwami, ashaka uko yagirira nabi Moridekayi n’ubwoko bwe abaziza za nkone ebyiri.

Ibirori by’Umwami Ahashuwerusi
18[1] Dore ibyabaye ku ngoma y’Umwami Ahashuwerusi, wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi ahereye mu Buhindi. 19[2] Icyo gihe Umwami Ahashuwerusi yari atuye mu mujyi mukuru wa Shushani.
20[3] Nuko mu mwaka wa gatatu Umwami Ahashuwerusi ari ku ngoma, akoresha ibirori maze abitumiramo ibyegera bye byose n’abatware be, n’abagaba b’ingabo z’Abaperesi n’iz’Abamedi, n’abategetsi b’ibihugu bye bose. 21[4] Umwami yamaze amezi atandatu abamurikira ubukungu bwo mu bwami bwe, abaratira n’ikuzo rye.
22[5] Icyo gihe kirangiye, umwami atumira abantu bose bo mu mujyi wa Shushani mu birori byamaze iminsi irindwi, byabereye mu rugo rw’ingoro y’umwami. 23[6] Urugo rw’ingoro rwari rutatsweho imyenda y’umweru, n’indi yorohereye, imanikishije udushumi tw’umweru n’umutuku ifashe ku mpeta zikozwe mu izahabu no mu ifeza, zishimangiye ku nkingi z’amabuye ya marumari n’aya alubateri. Aho hantu hari hateguye amafoteyi anepa, atatseho izahabu n’ifeza kandi hashashe amabuye ya emerodi na marumari, n’andi mabuye y’agaciro. 24[7] Abantu banyweshaga ibikombe by’izahabu n’iby’ifeza, n’ikindi gitatseho amabuye y’agaciro ahwanye na toni magana inani z’ifeza. Bari bafite divayi nyinshi kandi nziza, ari na yo umwami yanywagaho. 25[8] Umuntu wese yanywaga uko ashaka, kuko umwami yari yarahaye abagaragu be amabwiriza yo kumushimisha, no guhereza buri wese bakurikije uko abyifuza.
26[9] Icyo gihe Umwamikazi Vashiti na we yari yakoreye abagore ibirori mu ngoro y’Umwami Ahashuwerusi.
Umwamikazi Vashiti asendwa
27[10] Ku munsi wa karindwi w’ibirori umwami asābwa n’ibyishimo. Nuko ahamagaza inkone ndwi zamukoreraga, ari zo Amani na Bazani na Tara na Boraze, na Zatolita na Abataza na Taraba. 28[11] Abategeka kumuzanira Umwamikazi Vashiti kugira ngo amwambike ikamba rya cyami, kandi amwereke ibyegera bye n’abashyitsi be bose kuko yari afite uburanga. 29[12] Ariko umwamikazi Vashiti yanga kumvira ntiyazana n’izo nkone. Ibyo byababaje umwami bimutera kurakara.
30[13] Umwami abwira ibyegera bye ati: “Mwumvise uko Vashiti ashubije? Ngaho namwe nimumbwire icyo nkwiriye gukora.” 31[14] Nuko Arikesayosi na Sarisatayosi na Maleseyari, bari abaminisitiri b’u Buperesi n’u Bumedi, bakaba n’ibyegera by’umwami baramwegera, 32[15] bamubwira uko agomba guhana umwamikazi Vashiti hakurikijwe amategeko, kuko atubahirije amabwiriza y’umwami yagejejweho na za nkone.
33[16] Mukayiyosi abwira umwami n’abari aho bose ati: “Umwamikazi ntiyasuzuguye umwami wenyine, ahubwo yasuzuguye n’abaminisitiri bose n’abandi bategetsi bose bo mu bihugu byawe. 34[17] Iyo myifatire y’umwamikazi Vashiti nimara kumenyekana mu bandi bagore, bizatuma batumvira abagabo babo bajye bavuga bati: ‘Umwami Ahashuwerusi ubwe yategetse umwamikazi Vashiti kumwitaba, undi aranga.’ 35[18] Uyu munsi abagore bose b’abaminisitiri b’u Buperesi n’u Bumedi nibumva uko Vashiti yasuzuguye Umwami Ahashuwerusi, bizatuma na bo basuzugura abagabo babo. 36[19] None rero nyagasani niba bikunogeye, uce iteka ridakuka ryandikwe mu mategeko y’u Buperesi n’u Bumedi, rivuga ko Vashiti atazongera guhinguka imbere y’umwami, ahubwo ko umwanya w’umwamikazi uhawe undi mugore umurusha ubupfura. 37[20] Iryo teka ryawe ritangazwe mu bihugu by’ubwami bwawe, bityo umugore wese yubahe umugabo we, yaba ukomeye cyangwa uworoheje.”
38[21] Iyo nama ya Mukayiyosi inyura umwami n’abaminisitiri be, yiyemeza kuyikurikiza. 39[22] Nuko yohereza inzandiko mu bihugu byose by’ubwami bwe, akurikije indimi z’ababituye. Izo nzandiko zemezaga ko umugabo wese agomba kubahwa mu rugo rwe.