Ester greco 3

Hamani ategura umugambi wo gutsemba Abayahudi
1Nyuma y’ibyo Umwami Ahashuwerusi aha umwanya ukomeye Hamani Bugayo mwene Hamedata, amugira Minisitiri w’intebe. 2Umwami yategetse abakozi bose b’ibwami kujya bapfukamira Hamani, ariko Moridekayi we yanga kumupfukamira. 3Abandi bakozi b’ibwami baramubaza bati: “Kuki utumvira itegeko ry’umwami?” 4Buri munsi barabimubwiraga ariko ntabyiteho. Aho bigeze Moridekayi ababwira ko ari Umuyahudi, ko adashobora gupfukamira Hamani nk’uko umwami yabitegetse.
5Hamani amenye ko Moridekayi yanze rwose kumupfukamira aramurakarira cyane, 6yiyemeza gutsemba Abayahudi bose bari batuye mu gihugu cya Ahashuwerusi.
7Mu mwaka wa cumi n’ibiri Ahashuwerusi ari ku ngoma, Hamani ategeka ko hakoreshwa ubufindo kugira ngo amenye umunsi n’ukwezi azatsemberaho ab’ubwoko bwa Moridekayi. Ubufindo bwerekana itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa Adari.
8Nuko Hamani abwira Umwami Ahashuwerusi ati: “Nyagasani, hari ubwoko buri hirya no hino mu baturage b’igihugu cyawe. Umuco w’abo bantu ntaho uhuriye n’uw’andi moko kandi ntibajya bumvira amategeko yawe, ndabona nta mpamvu yo kubareka ngo bakomeze batyo. 9None rero nyagasani niba bikunogeye, ufate icyemezo cyo kubatsemba. Ibyo bizatuma nshyikiriza abashinzwe umutungo w’umwami ibikoroto ibihumbi icumi by’ifeza.”
10Umwami aherako yikura mu rutoki impeta iriho kashe ye, ayiha Hamani kugira ngo ayitere ku nzandiko zo kugirira nabi Abayahudi. 11Nuko umwami abwira Hamani ati: “Ibyo bikoroto by’ifeza ubyigumanire, kandi ubwo bwoko ubugenze uko ushaka.”
12Ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa mbere Hamani atumiza abanditsi b’umwami, bandika inzandiko zikubiyemo amabwiriza ye, bazoherereza abagaba b’ingabo n’abategetsi b’ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, n’abatware b’andi moko uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi. Izo nzandiko bazandikaga mu izina ry’Umwami Ahashuwerusi bakurikije indimi z’ibyo bihugu. 13Intumwa zihutira kugeza izo nzandiko mu bihugu byose bya Ahashuwerusi, kugira ngo barimbure Abayahudi bose babanyage n’umutungo wabo. Ibyo byagombaga gukorwa umunsi umwe, ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari.

Iteka rya Ahashuwerusi ryo gutsemba Abayahudi
14[1] Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko:
“Ahashuwerusi umwami ukomeye, yandikiye abategetsi n’abatware b’ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi ayobora uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi, ibi bikurikira:
15[2] “Hanyuma yuko mbaye umutegetsi w’ibihugu byinshi n’umutware w’isi yose, nyamara ntabitewe no kwirata ububasha mfite ahubwo nshaka kuyoborana abantu banjye ubugwaneza, nagambiriye kugarura umutekano no guharanira icyateza igihugu imbere kugira ngo kibe nyabagendwa kuva ku mupaka kugera ku wundi, no kugarura amahoro abantu bose bifuza.
16[3] “None nabajije abajyanama banjye uko nshobora kugera kuri iyo ntego, Hamani umwe mu bajyanama banjye atanga igitekerezo cye. Uwo Hamani azwi ho ko ari umunyacyubahiro muri twe, kandi buri gihe yagaragaje ko aharanira ibyagirira igihugu akamaro. Kubera ubushishozi n’ubudahemuka bwe, yahawe umwanya wa kabiri mu gihugu. 17[4] Mu minsi ishize Hamani yatubwiye ibyerekeye ubwoko bw’abantu bari bakwiriye hose muri iki gihugu, atubwira ko abo bantu bafite amategeko yabo bwite anyuranye n’ayandi moko, kandi bagasuzugura amategeko y’umwami. Iyo migenzereze yabo ibangamira ubumwe bw’igihugu, dushaka kuyobora mu butabera n’ubutungane.
18[5] “Maze kumenya ko abo bantu bahora bashyamiranye n’abandi, bakironda kandi bakagira n’amategeko yabo bwite, menya kandi ko kuba barwanya ubutegetsi bwanjye bibatera kwigomeka bikabije, bakabangamira umutekano w’igihugu. 19[6] Kubera ibyo ntegetse ko abo bantu bavuzwe na Hamani, Minisitiri wacu w’intebe, baba abagore n’abana bicwa bose ntihagire usigara. Ni abanzi bacu ntituzabababarira. Iri tegeko rigomba gukurikizwa, uhereye ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari muri uyu mwaka. 20[7] Abo bantu bateye imidugararo igihe kirekire bazapfa urupfu rubi mu munsi umwe, maze guhera icyo gihe ubutegetsi bwacu buzagire amahoro n’umutekano.”
21[14] Ibikubiye muri izo nzandiko bitangazwa mu bihugu byose, kandi abantu bose barārikirwa kwitegura uwo munsi. 22[15] Iryo teka ryamamazwa hose ndetse bigera no mu mujyi wa Shushani. Icyo gihe umwami na Hamani baranywa barasinda, maze umujyi wuzuramo umuvurungano.