Ester greco 5

1Umwamikazi Esiteri amaze iminsi itatu asenga, yiyambura imyambaro igaragaza akababaro yambara imyambaro y’icyubahiro. 2Aririmbisha by’umwamikazi, amaze gusenga Imana ibona byose kandi igakiza, arasohoka ajyana n’abaja be babiri, 3umwe agenda amwiyegamije, 4naho undi abakurikira afashe ku musozo w’igishura. 5Mu maso ha Esiteri hararabagiranga ubwiza ari bwose, yarebanaga urukundo nyamara umutima wari wuzuye ubwoba bwinshi. 6Amaze kurenga imiryango yose, ahagarara imbere y’umwami. Umwami yari yicaye ku ntebe ye ya cyami, yambaye imyambaro ya cyami itatsweho izahabu n’amabuye y’agaciro. Umwami yari ateye ubwoba cyane. 7Nuko umwami yubura amaso abengerana ikuzo, arebana uburakari umwamikazi Esiteri. Umwamikazi acika intege, mu maso he harahinduka ashaka kwitura hasi, maze yegamira urutugu rw’umuja we.
8Ariko Imana ihindura umutima w’umwami, ituma agwa neza. Umwami ahaguruka ku ntebe ye ya cyami, afata Esiteri mu maboko kugeza ubwo ahagurutse. Umwami aramuhumuriza, amubwira amagambo amurema agatima 9ati: “Ubaye iki Esiteri? Humura ndagukunda 10nta cyo uri bube, kuko itegeko ryacu ribuza abantu kwinjira hano, rireba gusa rubanda rwa giseseka. 11Ngaho komeza uze.” 12Nuko azamura inkoni ye y’izahabu, ayikoza ku gikanu cya Esiteri. Aramuhobera maze aramubwira ati: “Ngaho mbwira icyo ushaka.”
13Esiteri aramubwira ati: “Nyagasani, igihe nakurebaga natekereje ko uri umumarayika*, maze ikuzo ryawe rinkura umutima. 14Nyagasani, koko uri mwiza bitangaje, uburanga bwawe burashamaje.” 15Esiteri akivuga ibyo yongera gucika intege yitura hasi. 16Umwami bimutera ubwoba, naho abari aho bose bagerageza guhembura Esiteri.

Esiteri atumira umwami na Hamani
17[3] Umwami abaza Esiteri ati: “Urifuza iki? Urasaba iki? Icyo usaba cyose uragihabwa, nubwo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”
18[4] Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, ku bwanjye uyu ni umunsi mukuru, niba bikunogeye uzane na Hamani mu birori naguteguriye.”
19[5] Nuko umwami aravuga ati: “Nimuhamagaze Hamani tujyane mu birori twatumiwemo na Esiteri.” Umwami na Hamani bajyana muri ibyo birori. 20[6] Bakiri mu birori umwami abaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, urifuza iki? Icyo usaba cyose uragihabwa.”
21[7] Esiteri aramusubiza ati: “Icyo nifuza kugusaba ni iki: 22[8] nyagasani niba ngutonnyeho, unyemerere ejo uzagarukane na Hamani mu bindi birori nzabategurira, nk’ibyo nabateguriye uyu munsi.”
Hamani yiyemeza kumanika Moridekayi ku giti
23[9] Hamani asohoka mu ngoro y’umwami anezerewe cyane, ageze mu rugo abona wa Muyahudi Moridekayi, ararakara cyane. 24[10] Hamani ageze iwe atumiza incuti ze, ahamagara n’umugore we Zereshi. 25[11] Nuko Hamani abaratira ubukungu bwe, n’uburyo umwami yamuzamuye akamugira minisitiri w’intebe. 26[12] Hamani akomeza agira ati: “Ndetse ni jye jyenyine umwamikazi yatumiye mu birori hamwe n’umwami, kandi yongeye kudutumira n’ejo. 27[13] Ariko ibyo byose ntibinejeje, igihe nkibona Umuyahudi Moridekayi ibwami.”
28[14] Nuko incuti ze n’umugore we Zereshi baramubwira bati: “Bashinge igiti cya metero makumyabiri n’eshanu, maze ejo mu gitondo uzasabe umwami ko bakimanikaho Moridekayi. Naho wowe igire mu birori hamwe n’umwami winezeze.” Iyo nama inyura Hamani, maze ashinga igiti.